2 yrs - Translate

Abac 7:1-8
[1]Yerubāli ari we Gideyoni n'abantu bose bari kumwe na we, bazinduka mu gitondo kare bajya kugandika ku isōko ya Harodi, kandi ingando z'Abamidiyani zari ikasikazi yaho mu kibaya giteganye n'umusozi More.
[2]Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisirayeli batanyirariraho bati ‘Amaboko yacu ni yo yadukijije.’
[3]None genda ujye imbere y'ingabo urangurure uti ‘Utinya wese muri mwe agahinda umushyitsi, nave ku musozi Galeyadi atahe.’ ” Nuko abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri barataha, hasigara inzovu imwe.
[4]Uwiteka aherako abwira Gideyoni ati “Abantu baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo. Nuko uwo ndi bukubwire ko ari we mujyana abe ari we mujyana, kandi uwo ndi bukubwire nti ‘Ntimujyane’, ntagende.”
[5]Nuko amanukana n'abo bantu bajya ku mugezi. Uwiteka abwira Gideyoni ati “Umuntu wese uri bujabagize amazi ururimi nk'imbwa umushyire ukwe, kandi uri bunywe apfukamye umushyire ukwe.”
[6]Umubare w'abanywesheje amashyi uba magana atatu, ariko abandi bose banyoye bapfukamye.
[7]Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu magana atatu banywesheje amashyi ni bo nzabakirisha, kuko nkugabije Abamidiyani. Nuko abandi bose nibasubire iwabo.”
[8]Abo magana atatu benda impamba za bagenzi babo n'amakondera, maze Gideyoni yohereza Abisirayeli bandi bose mu mahema yabo, ariko we asigarana n'abo magana atatu. Kandi urugerero rw'Abamidiyani rwari hepfo ye mu kibaya.

Install Palscity app