3 yrs - Translate

Abakinnyi babiri ba Arsenal y’Abagore bahuje urugwiro n’abana bo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, banakinana ‘karere’ bari bafite.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo abakinnyi bane ba Arsenal y’Abagore basuye u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Aba bakinnyi barimo Caitlin Jade Foord, Jordan Nobbs, Jen Beattie na Katie McCabe. Bari baherekejwe n’abarimo Daniel Lane ushinzwe ibijyanye no gusemura muri Arsenal.

Ku wa 5 Nyakanga 2022, ni bwo aba bakinnyi basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi.

Mbere yo kwinjira muri pariki nyirizina, banyuze mu Gasantere ka Gataraga aho bahuriye n’abana bo muri ako gace bahuza urugwiro.

Aba bakinnyi bafashe umupira wa karere bari bafite na bo bagaragaza impano yabo mu kuwuconga cyane ko basanzwe barabigize umwuga.

Abafatanyije n’aba bana ni Caitlin Jade Foord na Katie McCabe na Daniel Lane wabaherekeje.

Umunyamakuru wa IGIHE ufotora yafashe amafoto yabo bari gutera amanota kuri karere, banagerageza gukora utundi dukoryo

image

Install Palscity app

Android IOS