Imodoka zitwara abagenzi zemerewe kuzuza imyanya: Ingamba zivuguruye zo kwirinda Covid-19
User Image Layn Mk
13 Nov 2021 • 9 Views
Imodoka zitwara abagenzi zemerewe kuzuza imyanya: Ingamba zivuguruye zo kwirinda Covid-19
Inama y’Abaminisitiri yavuguruye ingamba zo kwirinda Covid-19, yanzura ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abo zagenewe.
Iyi myanzuro yatangajwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo ije ivugurura iy’Inama y’Abaminisitiri yabaye mu kwezi gushize. Ubu amabwiriza mashya agena ko “ ingendo zibujijwe guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo”.
Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukora, bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.
Ku rundi ruhande, inama zikorwa imbonankubone nazo zemerewe gukomeza gukorwa gusa umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 75% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Ibi bijyana n’uko abatabiriye inama bose bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’uko baterana.
Ku bijyanye n’imodoka zitwara abagenzi, amabwiriza agena ko ingendo z’imodoka rusange zizakomeza, hanyuma imodoka zifite imyanya y’abantu bagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare zagenewe.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “ ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze”.
Insengero nazo zemerewe gukomeza gukora ariko zubahirije amabwiriza yo kwirinda, gusa ntizigomba kurenza 75% by’ubushobozi bwazo. Ibi bireba insengero zahawe uburenganzira gusa.