Imihanda, amazi n’amasoko agezweho mu Majyepfo: Umusaruro w’ibyavuye mu misoro yakusanyijwe
4-11-2021 - saa 11:31, Ntabareshya Jean de Dieu
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, gitangaza ko binyuze mu misoro itangwa n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo hari byinshi byagezweho bigamije guteza imbere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Bimwe mu byagezweho guhera mu 2019 kugeza mu 2021, biri mu byiciro bitandukanye, bijyanye n’ubwikorezi, uburezi, ubuzima n’imibereho myiza.
Mu gikorwa cyo gushimira abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021, cyabereye mu Karere ka Muhanga, ubuyobozi bwa RRA, bwagaragaje ko ibikorwa bigamije iterambere byakozwe muri iyi ntara mu mafaranga yavuye mu misoro ari byinshi kandi bigamije iterambere rusange.
Muri ibyo bikorwa hubatswe imihanda ifite uburebure bwa kilometero 340.5 harimo umuhanda wa Huye-Munini-Kibeho ndetse haguwe imiyoboro y’amazi ku buryo 75% by’abatuye Amajyepfo bagezweho n’amazi meza,
Hubatswe kandi Ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru byatwaye asaga miliyari 9 Frw, Ibitaro bya Nyabikenke bigiye kuzura, ibigo nderabuzima ndetse na Poste de Santé muri buri murenge.
Uretse ibyo kandi hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga 4000, hubakwa Ibiro by’Umurenge wa Kigoma n’uwa Rugalika, Agakiriro ka Busasamana ndetse n’amasoko ya kijyambere nk’iriherereye mu Karere ka Muhanga, “Muhanga Modern Market” ryatangiye gukorerwamo muri Kamena 2021 n’ibindi.
Ubusanzwe Intara y’Amajyepfo igizwe n’Uturere turindwi ari two Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, kandi ubukungu bwayo bushingiye ahanini ku buhinzi, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko mu Ntara y’Amajyepfo hakusanyijwe imisoro n’amahoro ingana na miliyari 44.5 Frw mu 2020/2021, bishimangira uburyo Abaturarwanda barushaho kwitabira gutanga umusoro.
Intara y’Amajyepfo yari yarahawe intego yo kwinjiza mu isanduku ya Leta miliyari 43.2 Frw bivuze ko intego yahawe yagezweho ku kigero cya 102.9% kuko harenzeho miliyari 1.3 Frw.
Mu misoro yeguriwe inzego z’ibanze muri iyi ntara ntabwo intego yari ahari yagezweho nk’uko bikwiye kuko yagezweho ku kigero cya 98.7% dore ko hakusanyijwe miliyari 10.6 Frw mu gihe intego yari miliyari 10.7 Frw
Ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020 amafaranga yakusanyijwe y’imisoro mu Ntara y’Amajyepfo muri 2020/2021 yiyongereye ku kigero cya 11.2 Frw.
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yashimiye abasora bose ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, anabasaba kurushaho kuzamura imyumvire mu gutanga imisoro no gukoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati “Murabizi ko mu gihe cya Covid-19 abakozi bose batakoraga, ariko ikoranabuhanga ryaradufashije, byatumye turushaho gukangurira abasora bose kwaka serivisi bakoresheje ikoranabuhanga. Ni nayo mpamvu dukangurira abasora bose gukoresha ikoranabuhanga.”
Yagaragaje ko kuba abasora muri iyi ntara bagera ku ntego bahawe ndetse bakanayirenza bishimangira uguhinduka kw’imyumvire y’abaturage.
Ati “Biba ari ikimenyetso cy’uko imyumvire iri guhinduka, ariko bidakuyeho ko n’ibikorwa by’ubucuruzi bigenda bitera imbere. Bigaragaza ko kandi mu Ntara hari ikintu gifatika kiba kiri kuzamuka.”
Ruganintwali yavuze ko RRA idakwiye kuba icyikango mu bantu kuko iharanira inyungu rusange cyane ko amafaranga y’imisoro agarukira buri Muturarwanda.
Ati “RRA ntikabe ikintu kibakanga kuko duhari ku bwanyu, ntabwo Leta, iba iri kuyigwizaho [amafaranga] kuko arongera akatugarukira mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Turifuza kubakangurira gutanga imisoro nkuko biteganywa, gukoresha ikoranabuhanga, kwirinda magendu no kunyereza imisoro n’ibindi.”
Yagaragaje ko nubwo abacuruzi benshi badakunze gutanga inyemezabwishyu ya EBM hagiye gushyirwaho gahunda yo guha umuguzi wese wishyuye umusoro ku nyongeragaciro amafaranga runaka azagenwa n’itegeko, kandi ko bizeye ko bizatanga umusaruro kurushaho.
Ati “Abantu mutarashaka turiya tumashini (EBM) mu bihe biri imbere bizabagora kuko abaguzi ni bo noneho bazajya babibasaba kubera ko hari inyungu ntoya na we ashobora kubona.”
Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo, Bigirimana Jean Bosco, yagaragaje ko abikorera bakoze ibishoboka byose mu kwishyura imisoro kuko basobanukiwe neza agaciro ku musoro mu iterambere ry’igihugu.
Yagaragaje ko hari zimwe mu mbogamizi mu bikorwa by’ubucuruzi zirimo kuba igihe cyatanzwe ntarengwa ku ikoreshwa rya EBM cyabaye gito ku bacuruzi bato, bitewe n’ubushobozi ndetse n’ubumenyi.
Hari kandi gusubizwa amafaranga ya TVA bigifata iminsi, anasaba kongera imbaraga mu gutanga amahugurwa ya EBM no gufasha abagize ibirarane bitewe na Covid-19, hakarebwa uburyo iyo misoro n’ibihano byagabanywa.
Abasora bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo ku birebana n’imisoro n’amahoro n’uko imitangire yayo ikwiye kunozwa ndetse batanga n’ibyifuzo byabo bigendanye n’imbogamizi bahura nazo mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Abacuruzi bagaragaje ko bagiye bahura n'imbogamizi zijyanye n'ibihe bya Covid-19
Habayeho gusura bamwe mu bacuruzi bakorera mu Isoko rishya rya Muhanga
Abacuruzi beretswe ko badakwiye kwinubira gusora kuko imisoro ibagarukira
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko abacuruzi bakwiye kurushaho kwitabira umusoro
Isoko rya Kijyambere ry'Akarere ka Muhanga ryubatswe mu misoro yatanzwe
Kwamamaza
Kwamamaza
Izindi nkuru wasoma
Gen Kabarebe ntiyemeranya n’abinubira ko u Rwanda rutuwe cyane
0 4-11-2021
Musanze: Abashakashatsi mu myubakire bahujwe no kwigira hamwe uko uru rwego rwatezwa imbere
0 4-11-2021
Abacuruzi bo mu Majyepfo bijeje kongera imbaraga mu gusora neza nyuma yo guhembwa na RRA
0 4-11-2021
Akarere ka Huye na Komini Castres yo mu Bufaransa byemeranyije kongera ikibatsi mu bufatanye
0 4-11-2021
Kwamamaza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza
Twandikire
Duhamagare kuri 4546
Kwamamaza
Abo turi bo | #Igihe # BB # c