Gen Kabarebe ntiyemeranya n’abinubira ko u Rwanda rutuwe cyane
4-11-2021 - saa 11:41, Philbert Girinema
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, ntiyemeranya n’abantu binubira ko u Rwanda ari igihugu gito ariko gituwe cyane, agaragaza ko ahubwo kuri we, aricyo gihugu cya mbere ku Isi gifite amahirwe adafitwe n’ibindi kubera ubwo bwinshi bw’abaturage.
Mu gihe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ituwe n’abaturage 35 kuri kilometero kare (km2), u Rwanda rwo rutuwe n’abagera kuri 445 kuri kilometero kare, kandi ubuso bwayo bukubye ubw’u Rwanda hafi inshuro 354.
Mu 1966, Abaturarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu. Mu 1988 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage miliyoni esheshatu, mu gihe mu mwaka wa 2017 rwari rutuwe n’abasaga miliyoni 12.
Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bigaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda harebwe ku myaka icumi bagiye biyongeraho 2.6%. Ibyo bivuga ko mu myaka 25 iri imbere, umubare w’Abanyarwanda uzava kuri miliyoni 11,8 bariho mu 2017, ukagera kuri miliyoni zisaga 21 mu 2041.
Gen James Kabarebe yatangaje ko u Rwanda nk’igihugu gito mu buso (26.338 km2) kandi kinatuwe cyane kuko ubu gifite abaturage bajya kugera kuri miliyoni 13; ku Isi kiri ku mwanya wa kane mu kugira ubucucike bw’abantu.
Ufashe ibihugu bidateye imbere, u Rwanda ni cyo gifite abaturage benshi ku Isi ndetse kuri we ngo nta hantu na hamwe nko mu Rwanda hahari wavuga ngo nihaba imyivumbagatanyo abantu bafite aho bava n’aho bajya.
Ati “Iyo uri igihugu gito gifite abaturage bangana gutya, noneho mu bukungu kidafite umutungo kamere, hagomba kubaho kwigengesera ku kintu cyose mu miyoborere y’icyo gihugu kugira ngo hatagira ikigihungabanya.”
Kabarebe yavuze ko ikintu cyahungabanya u Rwanda, kigira ingaruka ku muturage wese w’igihugu, bityo nta mwanya rufite wo kwemera gushwanyuza cyangwa kwangiza kuko ntaho kubikorera hahari.
Yagaragaje ko ibihugu byinshi bya Afurika, biba bifite ahantu hanini cyane atanga urugero nko kuri RDC uburyo imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na ADF yibasira ibice bimwe ariko abaturage bakagira ahandi bahungira.
Muri ibyo byose, yavuze ko hari amahirwe u Rwanda rukura mu kuba ari ruto kandi rutuwe cyane. Ati “Ubuto bwacu ni amahirwe manini cyane”.
Yatanze urugero rw’uburyo imiyoborere myiza yarwo ishobora gutuma abaturage bose bagerwaho n’ibikorwaremezo hamwe n’ibindi bakeneye mu buzima bwa buri munsi kuko baba bari hamwe.
Gen James Kabarebe yatangaje ko u Rwanda rufite amahirwe adasanzwe yo kuba rufite abaturage benshi kandi ari na ruto
Gen Kabarebe yagize ati “Buriya kugira abaturage benshi ni amahirwe, ntabwo ari bibi… abantu babijyaho impaka bakavuga ngo abantu ubwinshi bagabanye bagire gute, ariko njye ni uko ndi umusirikare nemerera mu bwinshi bw’ibintu.”
“Njye kuba abantu ari benshi b’Abanyarwanda, ku bwanjye ni imbaraga z’u Rwanda. Ni amahirwe akomeye cyane, kuko ntabwo waba igihugu ngo ube gito mu ngano ngo wongere ube gito mu mubare w’abaturage. Ubwo uba ufite inenge ebyiri z’aho umuturanyi wawe yazakangukira akaba yakurira kandi birashoboka. Akakurira kuko udafite imbaraga ariko iyo ufite abaturage birwanaho.”
Yatanze urugero ko icyo gihe uba ushobora kubona abantu nka miliyoni ebyiri bajya mu gisirikare, bafite imyumvire imwe n’imbaraga nyinshi cyane.
Ati “Ikindi ubukungu budafite umutungo kamere, umutungo aba ari abaturage, iyo ari benshi, bayobowe neza, bakoresha imbaraga zabo neza, ni wo mutungo kamere dufite. Ibyo twita inzitizi ntabwo aribyo, hatazagira n’ubabeshya ngo u Rwanda ni ruto, ngo ni agahugu gato, igihugu gito gifite abantu miliyoni 13? Cyaba ari gito gute se? Noneho miliyoni 13 zifite umuco umwe, amateka amwe?”
Gen Kabarebe yavuze ko nta gihugu na kimwe ku Isi kingana n’u Rwanda mu bunini, kuko byose bidafite abantu miliyoni 13 bafite nk’ibyo u Rwanda rufite.
Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubu Abanyarwanda bafite amahitamo amwe gusa yo gukunda igihugu, kuko ari byo bizatuma rugira igitinyiro mu mahanga.
Yavuze ko n’abantu bari hanze bakirwanya, babikorera ku mbuga nkoranyambaga gusa ariko iyo afite Pasiporo y’u Rwanda hari aho umuntu agera akavuga ngo ni Umunyarwanda akabona serivisi akeneye.
Ati “Atuririyeho, aririye ku Banyarwanda bazima yagera hirya akajya gutuka igihugu, ariko buriya nicyo kibatunze, batunzwe no kuba ari Abanyarwanda.”
Abahanga mu ibarurirashamibare batemeranya na Kabarebe, bo berekana ko mu gihe abaturage biyongereye cyane bigira ingaruka ku kubona ibyangombwa nkenerwa, ndetse mu myaka itarenze 20 Abanyarwanda bashobora kwisanga batuye ari 645/km2, bavuye kuri 471 mu 2017, na 121/km2 ahagana mu 1960.
Kwamamaza
Kwamamaza
Izindi nkuru wasoma
Imihanda, amazi n’amasoko agezweho mu Majyepfo: Umusaruro w’ibyavuye mu misoro yakusanyijwe
0 4-11-2021
Musanze: Abashakashatsi mu myubakire bahujwe no kwigira hamwe uko uru rwego rwatezwa imbere
0 4-11-2021
Abacuruzi bo mu Majyepfo bijeje kongera imbaraga mu gusora neza nyuma yo guhembwa na RRA
0 4-11-2021
Akarere ka Huye na Komini Castres yo mu Bufaransa byemeranyije kongera ikibatsi mu bufatanye
0 4-11-2021
Kwamamaza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza
Twandikire
Duhamagare kuri 4546
Kwamamaza
Abo turi bo | #Igihe # BB # c
François Regis Niyobyose
Delete Comment
Are you sure that you want to delete this comment ?