Manirakiza Jan Claude created a new article
3 yrs - Translate

Abahanzi bahatanye muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ biragije Imana mu masengesho y’umunsi
4-11-2021 - saa 106, Nsengiyumva Emmy
Bari kumwe n’abaterankunga b’igikorwa, abahanzi 15 bahuriye muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’, bakoze amasengesho y’umunsi wose agamije gusengera igikorwa cyabo ndetse no kuragiza Uwiteka urugendo bagiyemo.

Ni igikorwa cyabereye muri ‘Ubumwe Grande Hotel’ aho abahanzi 15 bose bari bateraniye basenga biragiza Imana, mbere y’uko ibitaramo byabo bitangira gutambuka kuir KC2 guhera ku wa 15 Ugushyingo 2021.

Uretse gusenga no kuragiza Imana iki gikorwa, aba bahanzi baboneyeho umwanya wo kongera kungurana ibitekerezo ndetse bagira n’amahirwe yo kuganira n’abafatanyabikorwa ba ‘Rwanda Gospel Stars Live’.

Mike Karangwa ushinzwe Ibikorwa n’Itangazamakuru muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yabwiye IGIHE ko bateguye aya masengesho nyuma yo gutangiza iki gikorwa.

Ati “Nyuma yo gutangiza ‘Rwanda Gospel Stars Live’ ku mugaragaro, icyagombaga gukurikiraho ni ibitaramo by’abahanzi bari guhatana bizatangira gutambuka kuri KC2 ku wa 15 Ugushyingo 2021. Twifuje ko habanza kuba amasengesho yo gusabira iki gikorwa no kukiragiza Uwiteka.”

Aya masengesho yabaye mu gihe hanamaze gutangazwa ingengabihe y’iki gikorwa kizarangira tariki 2 Mutarama 2022, mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena.

Muri iki gitaramo byitezwe ko hazahembwa abahanzi batatu bazaba baritwaye neza kurusha abandi, aha uwa mbere akazahabwa miliyoni 7 Frw, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu we azahabwa miliyoni 1 Frw.


Umuyobozi muri Sanlam, Nyiringabo Diallo, yaganirije abahanzi bari 'Rwanda Gospel Stars Live'

Muneza Patrik ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa bya Sanlam yitabiriye aya masengesho

Mike Karangwa ni we wayoboye iki gikorwa cy'amasengesho

Abahanzi bakoze amasengesho y'umunsi wose

Abahanzi basengeye igikorwa cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’

Gaby Kamanzi mu masengesho

Basengeye igikorwa cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’

Habayeho gusangira ibyo kurya no kunywa bitandukanye

Umuhanzi Theo Bosebabireba na we ari mu bitabiriye iki gikorwa
Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma
Umuramyi René Patrick agiye kurushinga n’umunyamakuru Agasaro wa KC2
0 12-10-2021
Niyonzima Schadrack yasohoye indirimbo ‘Uratandukanye’, ihumuriza abari mu bwigunge
0 30-09-2021
Kingdom of God Ministries igiye gusohora album iriho indirimbo zahimbwe na Nsabigaba uherutse kwitaba Imana
0 14-08-2021
Yakuranye inzozi zo gutwara indege, aminuza muri Farumasi! Ibitaramenyekanye kuri Israel Mbonyi
0 30-07-2021
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza
Twandikire
Duhamagare kuri 4546

Kwamamaza
Abo turi bo | #Igihe # BB # c

Abahanzi bahatanye muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ biragije Imana mu masengesho y’umunsi <br> 4-11-2021 - saa 10:06,  Ns

Abahanzi bahatanye muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ biragije Imana mu masengesho y’umunsi
4-11-2021 - saa 10:06, Ns

Ni igikorwa cyabereye muri ‘Ubumwe Grande Hotel’ aho abahanzi 15 bose bari bateraniye basenga biragiza Imana, mbere y’uko ibitaramo byabo bitangira gutambuka kuir KC2 guhera ku wa 15 Ugushyingo 2021.

Install Palscity app