3 yrs - Translate

Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’Akazi rw’iminsi ibiri mu Ntara y’burengerazuba, yashyikirije inka umunani imiryango yo mu Murenge wa Bugeshi ifite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo babashe kwiteza imbere kandi babone amata yo guha abana.Yabasabye kuzifata neza kandi bakazitura.


Abaturage bishimiye inka bagabiwe n’Umukuru w’igihugu
Ni Inka 8 aba baturage bagabiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, binyuze mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS).

Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu uhana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bashimiye Perezida wa Repubulika kubwo kuba aherutse gushumbusha umuturage wo muri uyu Murenge abagizi ba nabi bari biciye inka.



Bati “Hari igikorwa cy’indashyikirwa aherutse kudukorera, twarishimye cyane ku muturage wacu wagize ibibazo agatemerwa Inka n’abagizi ba nabi ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaje kumushumbusha.”

Aba baturage bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika umutekano usesuye bafite kandi nabo bagiramo uruhare.

Mbere yo gushyikiriza aba baturage inka,Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred yibukije abaturage kongera imbaraga mu kurera abana ndetse no kuboneza urubyaro babyara abo bashoboye kubonera ibikenerwa by’ibanze no kubakurikirana hirindwa ubuzererezi.



Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi guhagarika no kurwanya kwambuka umupaka binyuranije n’amategeko ndetse n’ibikorwa byo kwambutsa magendu n’ibiyobyabwenge.

Yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze barimo gutorwa kuzashyira imbere inyungu z’abaturage,kubaba hafi no kubakemurira ibibazo vuba.

Minisitiri Gatabazi, yabashimiye kandi umusanzu bagira mu gusigasira umutekano, n’uruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’igihugu n’imiryango yabo n’uko bakomeje gufatanya n’ubuyobozi mu guhangana na Covid-19.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko imiryango yagabiwe inka ari iyabonetsemo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bityo zikaba zigiye gufasha iyo miryango no kubona amata yo guha abo bana bagakira imirire mibi.


Byari ibyishimo ubwo iyi miryango 8 yashyikirizwaga inka yagabiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred yasabye ababyeyi kurinda icyatuma abana bajya mu buzererezi

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa cyo kugabira aba baturage

Abatuye Bugeshi basabwe kuboneza urubyaro babyara abo bashoboye kubonera ibikenerwa by’ibanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze barimo gutorwa kuzashyira imbere inyungu z’abaturage
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW



Related
Rubavu: Perezida Kagame yahaye umuturage inka 5 zihaka
30/08/2021 4:26 25
In "Amakuru aheruka"
Rubavu na Rustiro abaturage bahawe inka n’intama bagabiwe na Perezida Kagame
22/09/2021 10:35 28
In "Amakuru aheruka"
Rubavu: Umuturage wabuze inka irashwe n’abitwaje intwaro, Ubuyobozi n’Abaturage bamuremeye inka 3
29/08/2021 7:14 12
In "Amakuru aheruka"
FacebookTwitterWhatsAppEmailLinkedIn

Previous Post
Huye: Imvura ikomeye yahitanye abantu 3 inasenya amazu…


Next Post
Nta muntu wishwe na Covid-19 mu masaha 24,…

Subiza
Your email address will not be published. Required fields are marked *


Izina

Email yawe

Urubuga

Tanga ibitekerezo
KWAMAMANZA





KWAMAMANZA





KWAMAMAZA


UMUSEKE
© Since 2011, Umuseke. All rights reserved

Install Palscity app