Abo muri
kumwe bariya ni abahe?” Aramusubiza ati “ Abo ni abana Imana yahereye
umugaragu wawe ubuntu bwayo.”
6.Maze za nshoreke zigira hafi zo n’abana bazo, bikubita hasi.
7.Na Leya n’abana be bigira hafi, bikubita hasi, hakurikiraho Yosefu na Rasheli,
bigira hafi, bikubita hasi.
8.Aramubaza ati “ Umukumbi twahuye wose ni uw’iki?” Aramusubiza ati “ Ni
ukugira ngo nkugirireho umugisha, databuja.”
9.Esawu aramusubiza ati “ Ibyo mfite birahagije. Mwana wa data, ibyo ufite
ubyiharire.”
10.Yakobo aramubwira ati “ Oya ndakwinginze, niba nkugiriyeho umugisha,
emera impano nguhaye, kuko mbonye mu maso hawe nk’uko umuntu abona
mu maso h’Imana, ukanezererwa.
11.Ndakwinginze, emera impano yanjye bakuzaniye, kuko Imana yampereye
ubuntu, kandi mfite ibinkwiriye byose.” Aramugomera, arayemera.
12.Aramubwira ati “ Dukomeze urugendo tugende, nanjye ndakujya imbere.”
13.Aramubwira ati “ Databuja, uzi yuko abana badafite imbaraga kandi ko