27.Uwo mugabo aramubwira ati “ Ndekura, kuko umuseke utambitse.”
Aramusubiza ati “ Sinkurekura utampaye umugisha.”
28.Aramubaza ati “ Witwa nde?” Aramusubiza ati “ Ndi Yakobo”
29.Aramubwira ati “ Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko
wakiranije Imana n’abantu ukanesha.”
30.Yakobo aramubwira ati “ Ndakwinginze, mbwira izina ryawe.” Aramubaza ati
“ Ni iki gitumye umbaza izina ryanjye?” Amuherayo umugisha.
31.Yakobo yita aho hantu Penuweli ati “ Ndebesheje Imana amaso, sinapfa.”
32.Izuba rirasa akirenga Penuweli, acumbagizwa n’ikibero cye.
33.Ibyo ni byo bituma Abisirayeli batarya umutsi wo ku itako, uri ku kibero,
na bugingo n’ubu, kuko wa mugabo yakoze ku mutsi wo ku nyonga y’itako rya
Yakobo.
Itangiriro 33
Yakobo yuzura na Esawu; agura ubutaka i Shekemu
1.Yakobo yubura amaso, arebye abona Esawu azanye n’abantu magana ane.
Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n’inshoreke zombi abazo.
2.Ashyira imbere inshoreke n’abana bazo, akurikizaho Leya n’abana be,
basezererwa na Rasheli na Yosefu.
3.Maze ubwe abarangaza imbere, yikubita hasi karindwi, arinda agera aho