Nshuti zanjye nkuko njya mbivuga kenshi ndabakunda cyane niyo mpanvu mpora mbifuriza ibyiza ntibajyiwe roho yanjye.

🌷 Ntamwere ubaho uretse Imana yonyine.

🌷Turabanyabyaha ariko dushobora kugerageza tukagabanya ibyaha dukora.

🌷Aka nikokanya keza dufite ko guhinduka tukicuza tugakora ibyiza tukubahimana kwicuza kudasubira inyuma.

🌷Niba tutasengaga ubu tukaba turigusenga dukomerezeho kugeza kumwuka wacu wanyuma.

🌷Buri muntu wese azi ibyiza nibibi akora.

🌷 Ibyiza dukora tubyongere duharanire kuzuza umunzani wacu wibyiza.

🌷Nibibi dukora tubihagarike. Nshuti zanjye turekeraho gukora ibibi aho bigeze dutinye ijisho ritureba tutarireba.

🌷Igihe tumaze twiruka kuri yisi nikinini. Haribyo twirutse inyuma tutabonye. Harinibyo twirutse inyuma bitatunyuze. Usanga ufite igare ukifuza moto waba ufite imodoka ukifuza indege nibindi....

🌷 Uko turushaho gukunda isi cyane niko dukomeza kwigwizaho ibyaha

🌷Twicuze hanyuma dushake impamba izaduhuza n'Imana.

🌷 Dushake ibidutunga hano kwisi ariko dushaka niherezo ryiza.

NDASABA IMANA NYITAKAMBIRA KO YAZATURINDA IBIHANO BYOMUNVA NIBIHANO BYO KUMUNSI WIMPERUKA.

Install Palscity app