babigendesha uruhato, naho waba umunsi
umwe gusa, byapfa byose.
14.Ndakwinginze databuja, ujye imbere y’umugaragu wawe, nanjye ndagenda
buhoro, nk’uko kugenda kw’amatungo nshoreye kuri, kandi nk’uko kugenda
kw’abana kuri, ngusange databuja, i Seyiri.”
15.Esawu aramusubiza ati “ Reka ngusigire bamwe mu bo turi kumwe.” Yakobo
aramubaza ati “ Ni ab’iki? Nkugirireho umugisha databuja.”
16.Nuko Esawu uwo munsi asubirayo, agumya kugenda, ajya i Seyiri.
17.Yakobo ajya i Sukoti yubakayo inzu, acirayo amatungo ye ibiraro. Ni cyo
cyatumye aho hantu hitwa i Sukoti.
18.Yakobo asohora amahoro mu mudugudu Shekemu, wo mu gihugu cy’i
Kanani, ubwo yavaga i Padanaramu, abamba amahema imbere y’umudugudu.
19.Isambu yabambyeho ihema rye ayigura na bene Hamori, se wa Shekemu,
ibice by’ifeza ijana.
20.Yubakayo igicaniro, acyita “ Eli Elohe Isirayeli.”
Itangiriro 34
Shekemu akinda Dina, umukobwa wa Yakobo
1.Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya
kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu.